-
Kubara 31:50Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
50 None reka buri wese azanire Yehova ituro ry’ibyo yazanye, ry’ibintu bikozwe muri zahabu. Azane imikufi yo ku maguru, ibikomo, impeta ziriho ikimenyetso, amaherena n’ibindi bintu by’umurimbo, kugira ngo Yehova atubabarire ibyaha.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye.
-
-
1 Timoteyo 6:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ubasabe kujya bakora ibikorwa byiza, batange babigiranye ubuntu, kandi babe biteguye gusangira n’abandi.+
-