16 kuko ibintu byose biri mu isi, yaba irari ry’umubiri,+ irari ry’amaso+ no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Papa wo mu ijuru ahubwo bituruka mu isi. 17 Nanone isi igenda ishira kandi irari ryayo na ryo rirashira.+ Ariko umuntu ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.+