-
1 Samweli 24:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abwira ingabo ze ati: “Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinagombye gukorera umwami wanjye ikintu nk’iki, kuko ari uwo Yehova yasutseho amavuta. Yehova ntiyakwishimira ko ngirira nabi uwo yasutseho amavuta.”+ 7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira nabi Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo akomeza urugendo.
-