-
Luka 14:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Nihagira ugutumira mu bukwe, ntukicare mu mwanya w’icyubahiro.+ Wenda uwagutumiye ashobora kuba yaratumiye undi muntu ukurusha icyubahiro, 9 uwabatumiye mwembi akaza akakubwira ati: ‘imukira uyu muntu,’ maze ukagenda ufite ikimwaro ukajya mu mwanya w’inyuma. 10 Ahubwo nutumirwa, ujye ugenda wicare mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza azakubwire ati: ‘ncuti yanjye, jya mu mwanya w’imbere.’ Ni bwo uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.+
-