4 Nuko arabategeka ati: “Mubwire databuja Esawu muti: ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati: “nabanye na Labani igihe kirekire.+ 5 Naje kugira ibimasa, indogobe, intama, abagaragu n’abaja.+ None rero nyakubahwa ngutumyeho abantu ngo mbikumenyeshe, maze unyishimire.”’”