-
2 Samweli 20:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yowabu abwira Amasa ati: “Amakuru muvandimwe wanjye?” Nuko Yowabu afatisha ukuboko kwe kw’iburyo ubwanwa bwa Amasa nk’ugiye kumusoma. 10 Ariko Amasa ntiyitaye kuri ya nkota Yowabu yari afashe. Yowabu ayimutera mu nda amara ye asandara hasi,+ ntiyongera kuyimutera ubwa kabiri kuko yahise atangira gusamba. Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba umuhungu wa Bikiri.
-