-
Intangiriro 37:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Hanyuma arota izindi nzozi, azibwira abavandimwe be ati: “Nongeye kurota maze mbona izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 binyunamira.”+ 10 Nyuma yaho azibwira papa we n’abavandimwe be, maze papa we aramucyaha aramubwira ati: “Izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se koko hari igihe kizagera njyewe na mama wawe n’abavandimwe bawe tukakunamira?” 11 Nuko abavandimwe be bamugirira ishyari+ ariko papa we akomeza kuzirikana ayo magambo.
-
-
Ibyakozwe 17:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu b’ibirara birirwaga mu isoko, bishyira hamwe maze batangira guteza akavuyo mu mujyi. Batera kwa Yasoni, kugira ngo bashakishe Pawulo na Silasi, babazane imbere y’abaturage.
-