-
Kubara 25:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ariko hari umugabo wo mu Bisirayeli wazanye Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’Abisirayeli bose bari bateraniye ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana barira. 7 Nuko Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, abibonye ahita ahaguruka muri abo bantu afata icumu. 8 Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi. Rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+
-
-
1 Samweli 15:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama. 23 Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+
-
-
Abefeso 5:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ntimukifatanye n’abatumvira ngo mukore ibikorwa bidafite akamaro, bikorerwa mu mwijima,+ ahubwo mujye mubyamaganira kure,
-