-
1 Samweli 15:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nyuma yaho Samweli agera aho Sawuli ari, maze Sawuli aramubwira ati: “Yehova aguhe umugisha. Nakoze ibyo Yehova yavuze.” 14 Ariko Samweli aramubaza ati: “None se urwo rusaku numva rw’intama n’urw’inka ruraturuka he?”+ 15 Sawuli aravuga ati: “Ingabo zakuye ayo matungo mu Bamaleki, kuko zarokoye* inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zitambirwe Yehova Imana yawe. Ariko ibindi byose twabirimbuye.”
-