-
2 Ibyo ku Ngoma 36:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Sedekiya+ yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+ 12 Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga. Ntiyicishije bugufi imbere ya Yeremiya,+ umuhanuzi wavugaga abitegetswe na Yehova. 13 Yigometse no ku Mwami Nebukadinezari+ wari waramurahije mu izina ry’Imana, akomeza gusuzugura* kandi yanga kumva, yanga no gukorera Yehova Imana ya Isirayeli.
-