-
1 Abami 21:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yezebeli yandika amabaruwa mu izina rya Ahabu ayateraho kashe y’umwami,+ ayoherereza abayobozi+ n’abanyacyubahiro bo mu mujyi Naboti yari atuyemo. 9 Muri ayo mabaruwa yandikamo ati: “Mutegeke abantu bigomwe kurya no kunywa kandi mwicaze Naboti imbere y’abandi. 10 Nuko mushake abagabo babiri batagira icyo bamaze mubicaze imbere ye, bamushinje+ bati: ‘watutse Imana n’umwami!’+ Hanyuma mumusohore mumutere amabuye apfe.”+
11 Nuko abagabo bo muri uwo mujyi, abayobozi n’abanyacyubahiro baho, bakora ibyo Yezebeli yababwiye nk’uko byari byanditswe muri ya mabaruwa yaboherereje.
-
-
Yeremiya 38:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege.* Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.” 5 Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”
-