-
Kuva 23:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Ntukemere ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abacamanza beza, kandi ishobora gutuma abakiranutsi bavuga amagambo y’ibinyoma.+
-
-
1 Samweli 8:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Samweli amaze gusaza yashyizeho abahungu be, ngo babe abacamanza ba Isirayeli. 2 Umuhungu we wa mbere yitwaga Yoweli, uwa kabiri akitwa Abiya.+ Bari abacamanza i Beri-sheba. 3 Ariko abahungu be ntibamwiganye.* Bakoraga ibikorwa by’ubuhemu kugira ngo babone amafaranga,+ bakarya ruswa+ kandi bagaca imanza zidahuje n’ubutabera.+
-
-
Imigani 17:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Umuntu mubi yakira ruswa mu ibanga,
Kugira ngo ace urubanza rurimo akarengane.+
-