ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 3:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Abisirayeli bose bumvise urubanza umwami yaciye baramutangarira cyane,*+ kuko babonaga ko yari afite ubwenge buturuka ku Mana bwatumaga aca imanza neza.+

  • 1 Abami 4:29-31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Imana iha Salomo ubwenge n’ubushishozi bwinshi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,* bingana n’umucanga wo ku nkombe y’inyanja.+ 30 Ubwenge bwa Salomo bwari bwinshi cyane kurusha ubw’abantu bose b’Iburasirazuba n’ubw’abo muri Egiputa.+ 31 Salomo yarushaga ubwenge abantu bose. Yarushaga ubwenge Etani+ umuhungu wa Zera na Hemani+ na Kalukoli+ na Dara abahungu ba Maholi. Yabaye icyamamare mu bihugu byose byari bimukikije.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 1:10-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora aba bantu. None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+

      11 Imana ibwira Salomo iti: “Kubera ko ibyo ari byo umutima wawe wifuje, ukaba utasabye ubutunzi, ubukire n’icyubahiro, cyangwa ngo usabe ko abakwanga bapfa, cyangwa ngo usabe kumara imyaka myinshi, ahubwo ugasaba ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe gucira imanza abantu banjye naguhaye ngo ubabere umwami,+ 12 ubwenge n’ubumenyi uzabihabwa. Nanone nzaguha ubutunzi, ubukire n’icyubahiro abami bakubanjirije batigeze bagira kandi mu bazagukurikira nta n’umwe uzigera abigira.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze