-
Umubwiriza 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Naravuze nti: “Guseka ni ubusazi!”
Kandi ndibaza nti: “Kwishimisha bimaze iki?”
3 Niyemeje kwishimisha nywa divayi,+ ariko sinemera ko ituma mbura ubwenge kandi nakoze iby’ubusazi kugira ngo ndebe inyungu abantu babikuramo mu gihe gito baba bashigaje kubaho.
-
-
Umubwiriza 2:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma nerekeje umutima wanjye ku by’ubwenge, iby’ubusazi n’iby’ubujiji.+ Nuko ndibaza nti: “Ese umuntu uzaza nyuma y’umwami, azakora iki?” Nta kindi azakora, uretse ibyo abandi bamaze gukora.
-
-
Umubwiriza 7:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nashishikarije umutima wanjye kumenya, kugenzura no gushaka ubwenge, kandi ngerageza gusobanukirwa impamvu zituma habaho ibintu runaka, nsobanukirwa ukuntu ubujiji ari bubi n’ukuntu ubusazi nta cyo bumaze.+
-