ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 24:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Yehova azaducire urubanza njye nawe+ kandi Yehova azamporere.+ Gusa njye sinzigera nkugirira nabi.+ 13 Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’ ariko njye sinzakugirira nabi.

  • 1 Samweli 26:8-10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Abishayi abwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ishyize umwanzi wawe mu maboko yawe.+ None ndakwinginze, reka mutere icumu inshuro imwe gusa mufatanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.” 9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati: “Ntumwice, kuko nta muntu wagirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta+ ngo akomeze kuba umwere.”+ 10 Dawidi akomeza avuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba bamwice.+

  • Zab. 37:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Ujye wituriza uri imbere ya Yehova,+

      Utegerezanye amatsiko ibyo azagukorera.

      Ntukababazwe n’umuntu

      Ugeze ku migambi ye mibi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze