-
Gutegeka kwa Kabiri 15:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+ 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu mbategeka nti: ‘mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abababaye n’abavandimwe banyu bakennye bari mu gihugu cyanyu.’+
-