1 Abami 9:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Hiramu yoherereza Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu.+ 1 Abami 9:28 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 28 Bagiye muri Ofiri+ bakurayo toni 14 n’ibiro 364* bya zahabu, babizanira Umwami Salomo. 1 Abami 10:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu, amavuta ahumura+ menshi cyane n’amabuye y’agaciro.+ Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yazaniye Umwami Salomo. 2 Ibyo ku Ngoma 1:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Umwami yatumye ifeza na zahabu biba byinshi cyane, bimera nk’amabuye muri Yerusalemu,+ ibiti by’amasederi biba byinshi cyane, bimera nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo muri Shefela.+
10 Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu, amavuta ahumura+ menshi cyane n’amabuye y’agaciro.+ Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yazaniye Umwami Salomo.
15 Umwami yatumye ifeza na zahabu biba byinshi cyane, bimera nk’amabuye muri Yerusalemu,+ ibiti by’amasederi biba byinshi cyane, bimera nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo muri Shefela.+