13 Zahabu yose Salomo yabonaga buri mwaka yanganaga na toni hafi 23,+ 14 wongeyeho iyazanwaga n’abacuruzi babaga bavuye mu bindi bihugu, iyatangwaga n’abandi bacuruzi, hamwe na zahabu n’ifeza abami bose b’Abarabu na ba guverineri bo mu gihugu bazaniraga Salomo.+