-
Umubwiriza 9:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Abantu bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye kimwe n’uwanduye, n’utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe. Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha, kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira. 3 Dore ikintu kibabaje mu bintu byose byakorewe kuri iyi si: Kubera ko abantu bose bagira iherezo rimwe,+ ni cyo gituma imitima yabo iba yuzuye ibintu bibi, kandi mu gihe cyose bakiriho, ibitekerezo byabo biba ari ubusazi, hanyuma bagapfa.
-
-
Umubwiriza 9:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Dore ikindi kintu nabonye mu bibera kuri iyi si: Abazi kwiruka si bo buri gihe batsinda isiganwa, kandi intwari si zo buri gihe zitsinda urugamba.+ Abanyabwenge si bo buri gihe babona ibyokurya, abajijutse si bo buri gihe babona ubutunzi+ n’abafite ubumenyi si ko buri gihe bagira icyo bageraho.+ Ahubwo ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.
-