-
Umubwiriza 1:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ni iyihe nyungu umuntu abonera mu mirimo ye yose iruhije,
Akorana umwete kuri iyi si?+
-
-
Umubwiriza 5:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nk’uko umuntu yavuye mu nda ya mama we yambaye ubusa, ni na ko azagenda.+ Azagenda nk’uko yaje kandi nta kintu na kimwe ashobora gutwara mu byo yakoranye umwete byose.+
16 Ibi na byo ni ibyago bikomeye: Umuntu agenda nk’uko yaje. None se umuntu ukomeza gukorana umwete yiruka inyuma y’umuyaga, bimumarira iki?+
-