ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 13:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Nuko ndatekereza nti: ‘ubu Abafilisitiya bagiye kunsanga i Gilugali, bandwanye kandi ntaragusha neza Yehova.’ Ni yo mpamvu numvise ngomba gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro.”

      13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose.

  • 1 Samweli 15:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama.

  • Imigani 21:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Imana yanga cyane igitambo cy’umuntu mubi,+

      Kandi irushaho kucyanga iyo akizanye afite intego mbi.*

  • Yesaya 1:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Ntimuzongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro.

      Nanga umubavu* muntura.+

      Mukora iminsi mikuru ukwezi kwagaragaye,+ mukizihiza amasabato,+ mukagira n’amakoraniro.+

      Singishoboye kwihanganira ukuntu muvanga ubumaji+ n’amakoraniro yihariye.

  • Hoseya 6:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Icyo nishimira ni urukundo rudahemuka* si ibitambo,

      kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bitwikwa n’umuriro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze