-
Luka 12:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Aravuga ati: ‘dore uko ngiye kubigenza:+ Ngiye gusenya ibigega nabikagamo imyaka, maze nubake ibindi binini kurushaho. Aho ni ho nzabika ibinyampeke byanjye n’ibindi bintu byanjye byose byiza. 19 Hanyuma nzibwira nti: “mbitse ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi. Reka mererwe neza, ndye, nywe, kandi nezerwe.”’ 20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro uri bupfe. None se ibyo wabitse bizaba ibya nde?’+
-