13 Umeze nk’ubusitani burimo ibiti bifite amashami yuzuyemo amakomamanga,
Burimo imbuto z’indobanure, indabo z’ihina n’utwatsi duhumura neza.
14 Burimo utwatsi duhumura,+ indabo zo mu gasozi,+ ubwoko bw’urubingo ruhumura,+
Umubavu wa Sinamoni, ibiti by’ubwoko bwose bivamo ububani, ishangi,+
N’indi mibavu yose myiza kuruta iyindi.+