-
Indirimbo ya Salomo 4:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!
Ni ukuri urarenze!
Iyo umuntu arebeye amaso yawe mu ivara* wambaye, abona ameze nk’ay’inuma.
Umusatsi wawe usa n’umukumbi w’ihene,
Zimanuka ziruka mu misozi y’i Gileyadi.+
2 Amenyo yawe asa nk’intama nyinshi zivuye kogoshwa,
Zivuye kuhagirwa.
Zose zifite abana b’impanga,
Nta n’imwe yatakaje abana bayo.
3 Iminwa yawe imeze nk’ubudodo bw’umutuku,
Kandi amagambo yawe arashimishije.
Iyo urebeye mu ivara wambaye,
Ubona amatama yawe ameze nk’ibisate by’amakomamanga.*
-