-
Kuva 30:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Uzabikoremo amavuta yera. Azabe ari uruvange rw’amavuta akoranywe ubuhanga.+ Ayo azabe ari amavuta yera.
-
-
Esiteri 2:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Buri mukobwa yagiraga igihe cyo kujya guhura n’Umwami Ahasuwerusi, nyuma yo kumara amezi 12 yari yaragenewe abakobwa yo kwitabwaho kugira ngo barusheho kuba beza. Uku ni ko gahunda yo kubasiga kugira ngo barusheho kuba beza yari imeze: Bamaraga amezi atandatu basigwa amavuta meza,*+ andi mezi atandatu bagasigwa amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta atandukanye.
-
-
Zab. 45:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Imyenda yawe yose ihumura ishangi, umusagavu na kesiya.*
Umuziki w’inanga uturuka mu nzu y’umwami y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu, utuma wishima.
-
-
Indirimbo ya Salomo 4:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Nzajya ku musozi w’ibiti bihumura,
No ku gasozi k’ibiti bivamo imibavu,
Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.”+
-