28 Mushyireho ibihugu byo kuyitera,
Abami b’u Bumedi,+ ba guverineri babwo n’abatware babwo bose
N’ibihugu byose bategeka.
29 Isi izatigita kandi igire ubwoba,
Kuko ibyo Yehova yateganyije gukorera Babuloni bizaba,
Kugira ngo Babuloni ihinduke ikintu giteye ubwoba, isigare nta muntu uyituyemo.+