9 Yewe mugore uzaniye Siyoni inkuru nziza we,+
Zamuka ujye ku musozi muremure.
Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,
Vuga mu ijwi ryumvikana cyane.
Vuga mu ijwi ryumvikana kandi ntutinye.
Tangariza imijyi y’i Buyuda uti: “Ngiyi Imana yanyu.”+