-
Matayo 12:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yesu abimenye ava aho hantu aragenda. Abandi bantu benshi baramukurikira,+ maze bose arabakiza, 16 ariko abategeka ko batagira uwo babibwira kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya bibe.+ 17 Yaravuze ati:
18 “Dore umugaragu wanjye+ natoranyije, uwo nkunda cyane kandi nkamwemera!+ Nzamushyiraho umwuka wanjye,+ kandi azatuma abantu bo mu bihugu byinshi basobanukirwa icyo ubutabera ari cyo.
-