21 Yehova aravuga ati: “Ngaho nimutange ikirego cyanyu.”
Umwami wa Yakobo aravuga ati: “Ngaho nimwisobanure.”
22 “Nimutange ibihamya mutubwire ibintu bizaba.
Mutubwire ibya kera,
Kugira ngo tubitekerezeho maze tumenye uko bizagenda.
Cyangwa se nimutubwire ibigiye kuba.+