-
Yesaya 45:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yatoranyije,+
Uwo yafashe ukuboko kw’iburyo+
Kugira ngo atume atsinda ibihugu,+
Atsinde abami,*
Amufungurire imiryango ifite inzugi ebyiri,
Ku buryo amarembo atazigera afungwa:
2 “Nzakugenda imbere+
Kandi udusozi nturinganize.
Nzamenagura inzugi zikozwe mu muringa
Kandi ibyuma bakoresha ngo bakinge izo nzugi mbicagagure.+
-