-
Intangiriro 17:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo.
-
-
Intangiriro 17:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Nzubahiriza isezerano nagiranye nawe.+ Iryo sezerano rireba n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. Iryo sezerano rizahoraho iteka ryose kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro ruzagukomokaho.
-
-
Intangiriro 35:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Imana iramubwira iti: “Witwa Yakobo,+ ariko guhera ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+ 11 Imana yongera kumubwira iti: “Ndi Imana Ishoborabyose.+ Uzabyare ugire abana benshi. Uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi n’abantu benshi,+ kandi abami bazagukomokaho.+
-