-
Kuva 20:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Ntugakore igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa mu mazi.+ 5 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.
-
-
Habakuki 2:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,
Kandi ari umuntu wakibaje?
Igishushanyo gicuzwe mu cyuma* hamwe n’umuntu wigisha ibinyoma bimaze iki,
Ku buryo uwabikoze yabyiringira,
Agakora ibigirwamana bitagira akamaro kandi bidashobora kuvuga?+
19 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ubwira igiti ati: “Kanguka!”
Cyangwa akabwira ibuye ridashobora kuvuga ati: “Kanguka utwigishe!”
-