-
Yeremiya 10:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.
-
-
Abaroma 1:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nubwo bari bazi Imana ntibayihaye icyubahiro kiyikwiriye cyangwa ngo bayishimire. Ahubwo bakomeje gutekereza ibitagira umumaro, kandi kuba badafite ubumenyi bituma badasobanukirwa.+ 22 Nubwo bavuga ko ari abanyabwenge, ibyo bakora bigaragaza ko nta bwenge bafite. 23 Aho guha icyubahiro Imana idashobora gupfa, usanga baha icyubahiro amashusho y’abantu bashobora gupfa kandi bagaha icyubahiro amashusho y’inyoni, ay’inyamaswa zigenda n’amaguru, n’ay’ibikururuka.+
-