23 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.+ Ese muri mwe hari abasenga iyo Mana? Yehova Imana yabo nabane na bo kandi bazamuke bajyeyo.’”+