16 Mwirinde kugira ngo mudashukwa, mugateshuka, mugasenga izindi mana mukazunamira.+ 17 Ibyo byatuma Yehova abarakarira cyane, ntiyongere kubaha imvura,+ ubutaka ntibwongere kwera maze mugahita murimbuka mugashira mu gihugu cyiza Yehova agiye kubaha.+