-
Yesaya 44:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Igice kimwe cy’icyo giti agicanisha umuriro.
Icyo gice acyokesha inyama, akarya agahaga.
Nanone yota umuriro yamara gushira imbeho akavuga ati:
“Ahh! Mbonye umuriro, none imbeho irashize.”
17 Ariko igice gisigaye agikoramo ikigirwamana, akagikoramo igishushanyo kibajwe.
Aracyunamira, akagisenga.
Aragisenga maze akavuga ati:
“Nkiza kuko uri imana yanjye.”+
-
-
Daniyeli 3:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu,* ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho by’umuziki byose, mupfukame musenge igishushanyo umwami Nebukadinezari yashinze.
-