-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yesaya 42:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe,
Agatuma Abisirayeli bamburwa ibyabo?
Ese si Yehova, Uwo twakoshereje?
25 Ni cyo cyatumye akomeza kumurakarira cyane,
Amusukaho uburakari bwe n’urugomo rwo mu ntambara.+
Byangije ibintu byose impande zose ariko ntibabyitaho.+
Umuriro wakomeje kubatwika, ariko ntibabiha agaciro mu mutima wabo.+
-