-
Ezekiyeli 21:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima.
-
-
Daniyeli 5:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko umwami avuga mu ijwi ryo hejuru cyane ahamagaza abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Umwami abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati: “Umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi+ kandi azategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+
-
-
Ibyahishuwe 18:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ntuzongera kubonekamo urumuri rw’itara kandi ntuzongera kuberamo ibirori by’ubukwe. Ibyo byatewe n’uko abacuruzi bawe ari bo bari bakomeye mu isi, kandi ibihugu byose bikaba byari byarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+
-