-
Intangiriro 46:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Hanyuma Yakobo ava i Beri-sheba kandi abahungu be* baramutwara, batwara abana babo n’abagore babo mu magare Farawo yari yohereje ngo abatware. 6 Bajyana amatungo yabo yose n’ubutunzi bari baraboneye mu gihugu cy’i Kanani. Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’abamukomokaho bose. 7 Yajyanye muri Egiputa abahungu be, abakobwa be n’abuzukuru be bose, ni ukuvuga abamukomokaho bose.
-