-
Matayo 27:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ariko igihe abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi batangiraga kumushinja nta cyo yabashubije.+ 13 Hanyuma Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?” 14 Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.
-
-
Ibyakozwe 8:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ibyanditswe yasomaga mu ijwi riranguruye byagiraga biti: “Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama ukomeza guceceka iyo bari kuwogosha ubwoya, ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+ 33 Igihe yakozwaga isoni, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ko yishwe agakurwa mu isi,+ ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye?”
-