19 Imana yabonye ko ari byiza ko imico yayo yose igaragarira muri we.+ 20 Imana yatumye ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, byongera kwiyunga na yo+ binyuze kuri Yesu, igarura amahoro binyuze ku maraso ye+ yamenewe ku giti cy’umubabaro.