-
Ezekiyeli 18:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nta muntu agirira nabi,+ ahubwo asubiza ingwate* umubereyemo umwenda.+ Nta muntu n’umwe yambura,+ ahubwo agaburira umuntu ushonje+ kandi akambika umuntu wambaye ubusa.+ 8 Ntiyaka inyungu abo yagurije,+ ahubwo yirinda kugira uwo arenganya.+ Afasha umuntu kwiyunga na mugenzi we, nta we arenganyije.+
-
-
Yakobo 2:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu adafite icyo kwambara kandi adafite ibyokurya bihagije by’uwo munsi, 16 ariko umwe muri mwe akamubwira ati: “Genda amahoro, ushire imbeho kandi uhage,” nyamara ntimumuhe ibyo akeneye, ibyo byaba bimaze iki?+
-
-
1 Yohana 3:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 None se umuntu ufite ubushobozi bwo gufasha abandi maze akabona umuvandimwe we akennye, ariko akanga kumugaragariza impuhwe, ubwo koko yavuga ko akunda Imana?+
-