16 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Peka umuhungu wa Remaliya, Ahazi+ umuhungu wa Yotamu umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi. 2 Ahazi yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova Imana ye nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+