-
Yesaya 5:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Kuko umurima w’imizabibu wa Yehova nyiri ingabo ari umuryango wa Isirayeli;+
Abantu b’i Buyuda ni ibyatewe muri uwo murima yakundaga cyane.
-
-
Yesaya 59:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ukuri kwarabuze+
Kandi umuntu wese uhindukira akareka ibibi arasahurwa.
-
-
Yeremiya 5:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nimugende munyure mu mihanda yose y’i Yerusalemu.
Murebe ahantu hose mubyitondeye.
Mushakire ahantu hose hahurira abantu benshi muri uwo mujyi, kugira ngo murebe
Niba mushobora kubona umuntu ukora ibihuje n’ubutabera,+
Umuntu ushaka kuba indahemuka.
Ibyo bizatuma mbabarira uyu mujyi.
-
-
Amosi 6:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ese amafarashi yashobora kwiruka ku rutare?
Cyangwa se umuntu yaruhingishaho ibimasa?
Dore ubutabera mwabuhinduye nk’igiti cy’uburozi,
No gukiranuka mubihindura nk’igiti gisharira.+
-
-
Habakuki 1:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nta muntu ukigendera ku mategeko,
Kandi ubutabera ntibugikurikizwa.
Dore umuntu mubi akandamiza umukiranutsi!
Ni yo mpamvu ubutabera butakibaho.+
-