-
2 Abami 18:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+ 14 Hezekiya umwami w’u Buyuda yohereza abantu ngo babwire umwami wa Ashuri wari i Lakishi bati: “Narakosheje, none reka kuntera kandi icyo uzansaba cyose nzakiguha.” Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha toni 10* z’ifeza, na toni imwe* ya zahabu.
-
-
Yesaya 8:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshi
Kandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*
Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose.
Azasendera arenge aho anyura hose,
Arenge n’inkombe ze zose,
8 Atembe agere mu Buyuda.
Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+
-