23 Uwo mujyi ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ubwiza burabagirana bw’Imana bwawumurikiraga+ kandi Umwana w’Intama akaba ari wo wari urumuri rwawo.+ 24 Abantu bo mu bihugu byose bazagendera mu mucyo w’uwo mujyi+ n’abami bo mu isi bawuheshe icyubahiro.