4 Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona:+ 5 Abafite ubumuga bwo kutabona barareba,+ abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe+ barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.+