-
Yesaya 14:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabatuza* mu gihugu cyabo+ kandi abanyamahanga bazabasanga bifatanye n’umuryango wa Yakobo.+ 2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.
-