-
Gutegeka kwa Kabiri 29:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi.
-
-
Abaroma 9:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nanone, bimeze nk’uko Yesaya yabivuze kera agira ati: “Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake, tuba twarabaye nka Sodomu, kandi tuba twarabaye nka Gomora.”+
-