ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 15:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri yateye Isirayeli, afata umujyi wa Iyoni, uwa Abeli-beti-maka,+ uwa Yanowa, uwa Kedeshi,+ uwa Hasori, uwa Gileyadi+ n’uwa Galilaya, ni ukuvuga igihugu cyose cya Nafutali,+ afata abaturage baho abajyana muri Ashuri ku ngufu.+

  • 2 Abami 16:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu* y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri kugira ngo amuhe ruswa.+ 9 Umwami wa Ashuri yemera ibyo amusabye, atera i Damasiko arahafata. Abaturage baho abajyana i Kiri+ ku ngufu, naho Resini we aramwica.+

  • Yesaya 8:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Hanyuma ndyamana* n’umuhanuzikazi,* aratwita maze abyara umwana w’umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati: “Umwite Maheri-shalali-hashi-bazi, 4 kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+

  • Yesaya 17:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Damasiko:+

      “Dore Damasiko ntizakomeza kuba umujyi

      Kandi izahinduka ikirundo cy’amatongo.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze